Ni nde ufite ubutegetsi muri Iran?
Iri ni isesengura rya Ghoncheh Habibiazad umwe mu banyamakuru ba BBC Persian, ishami ry'igiperse -ku miterere iriho y’ubutegetsi bwa Iran n’aho ubutegetsi mu by’ukuri buherereye.
Umutegetsi w’ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, bizwi ko ari we ugira ijambo rya nyuma ku bintu bikomeye. Ariko ntaraboneka mu ruhame cyangwa muri video ya vuba cyangwa mu mafoto kuva yajya ku butegetsi mu ntangiriro za Werurwe(3).
Umwe mu bategetsi bakuru muri leta ya Iran yavuze ko abajya mu biganiro bagendera “ku murongo” wa Khamenei. Khamanei ntabwo aravuga kuri ibi biganiro, nubwo ubutumwa buheruka bwamwitiriwe bwaneguye Amerika.
Itsinda riserukira Iran mu biganiro ririmo Mohammad Bagher Ghalibaf ukuriye Inteko ishinga amategeko na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Abbas Araghchi, bisa n’aho ryagize imbaraga zigaragara mu butegetsi muri ibi byumweru bishize.
Ghalibaf afitanye umubano muremure n'ijambo mu mutwe w’ingabo wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Imbaraga za IRGC zirenze kure inshingano z’igisirikare gisanzwe, by’umwihariko mu gihe cy’intambara.
Nubwo IRGC yapfushije benshi mu bakuru bayo, iracyakora nk’izindi mbaraga iruhande rw’ubutegetsi bwa leta ikuriwe na Perezida Masoud Pezeshkian.
Masoud yakomeje gusohora amatangazo, ariko hari ikibazo cy’uko ingufu ze mu butegetsi zingana mu by’ukuri.
Izindi nkuru wasoma: