Ibiciro by’igitoro byazamutse nyuma y’uko Trump avuze ko bafashe ubwato bwa Iran

Ahavuye isanamu, Reuters
Ibiciro by’ibitoro ku isoko mpuzamahanga byazamutseho hejuru ya 5% nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko ingabo za Amerika zafashe ubwato bw’ubwikorezi bwa Iran.
Igiciro fatizo cy’akagunguru (kaba karimo hafi 159L) k’ibitoro (Brent) ku isoko mpuzamahanga cyazamutse kugera kuri 95$ .
Iri zamuka ryasubije inyuma kumanuka kw’ibiciro kwari kwabayeho kuwa gatanu ubwo Iran yatangazaga ko “ifunguye byuzuye” umuhora wa Hormuz mu gihe gisigaye cy’agahenge.
Gusa ku wa gatandatu Iran yavuze ko ishobora gufunga uwo muhora nanone ndetse ko n’ubwato buwegera bushobora kuraswa.
Iyi nzira ni ingenzi kuko icamo hafi 20% y’ibitoro bijya kugurishwa ku isi.
Amasoko y’ingufu yarahungabanye kuva Amerika na Israel byatera Iran ku wa 28 Gashyantare(2) maze mu kwihimura Iran igafunga uwo muhora.
Izamuka ry’ibiciro by’ibitoro nk’ingaruka z’iyi ntambara muri iki gihe ryageze ku bihugu byo mu karere aho byinshi byazamuye ibyo biciro ku rugero bitagezeho mbere.
Trump yavuze ko intumwa z’igihugu cye na Iran kuri uyu wa mbere basubira mu biganiro muri Pakistan. Umwe mu bategetsi muri White House avuga ko izo ntumwa ziba zikuriwe na Visi perezida JD Vance.
Gusa ikinyamakuru cya leta ya Iran kivuga ko Tehran “nta migambi ifite yo kwitabira” ibyo biganiro, nubwo abategetsi ubwabo bataravuga aho bahagaze.










