‘Ikiragano cyose kiri bupfe nijoro’ - Trump yakajije amagambo ye ku gihe ntarengwa yahaye Iran

Trump yahaye Iran nyirantarengwa yo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri 20:00 i Washington (02:00 i Kigali na Gitega) saa 03:30 z’urukerera z’i Tehran.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Samba Cyuzuzo

  1. Aha ni ho dusoreje amakuru yacu y'ikibiriraho y'uyu munsi. Mwakoze kubana natwe. Ni ah'ejo.

  2. Iserukiramuco ryahagaritswe nyuma y'uko Kanye West abujijwe kwinjira mu Bwongereza

    Kanye West ni umuraperi w'umunyamerika mbere wagiye atangaza amagambo yibasira abayahudi n'ashyigikira abanazi, nyuma yaje kuyasabira imbabazi

    Ahavuye isanamu, PA Media

    Insiguro y'isanamu, Kanye West ni umuraperi w'umunyamerika mbere wagiye atangaza amagambo yibasira abayahudi n'ashyigikira abanazi, nyuma yaje kuyasabira imbabazi

    Iserukiramuco rikomeye rizwi nka Wireless Festival ryahagaritswe nyuma y'uko Kanye West wari kuririmbamo nk’umuhanzi w’ibanze abujijwe kwinjira mu Bwongereza.

    Leta y’Ubwongereza yanze kumuha uburenganzira bwo kuhinjira nyuma y'uko habaye impaka n'uburakari ku kuba yari yatumiwe muri iryo serukiramuco ribera i Londres mu mpeshyi.

    Mu myaka itandukanye ishize, Kanye West uzwi ubu nka YE yateje uburakari kubera amagambo arwanya Abayahudi, arimo ivanguramoko ndetse no gushyigikira Abanazi.

    Mu itangazo, abategura Wireless Festival bavuze ko: "Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yaburijemo uruhushya rwemerera YE kwinjira mu gihugu, bityo yangirwa kwinjira mu Bwongereza. Kubera iyo mpamvu, Wireless Festival irahagaritswe kandi abaguze amatike bose bazayasubizwa amafaranga.

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti: "Nk'uko bikorwa kuri buri Wireless Festival, abafatanyabikorwa benshi bagishijwe inama mbere yo gutumira YE, kandi icyo gihe nta mpungenge zari zagaragajwe.

    "Urwango rwibasira Abayahudi mu buryo ubwo ari bwo bwose ntirwemewe, kandi twemera ingaruka zarwo ndetse no k’umuntu ku giti cye. Nk'uko YE yabivuze uyu munsi, yemera ko amagambo yonyine adahagije, ariko kandi aracyizera ko azahabwa amahirwe yo gutangira ibiganiro n'umuryango w'Abayahudi mu Bwongereza."

    Minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yabwiye BBC ko icyemezo cyo kumwima uwo muhanzi ubwo burenganzira cyafashwe hashingiwe ku kuba kuza mu Bwongereza kwe bitari bigifitiye rubanda akamaro.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. ‘Ikiragano cyose kiri bupfe nijoro’ - Trump yakajije amagambo ye ku gihe ntarengwa yahaye Iran

    Perezida Donald Trump

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Perezida Donald Trump wa Amerika yakangishije ko “ikiragano cyose kiri bupfe nijoro, ntikizagaruke na rimwe” avuga “ibishobora kuba” niba Iran itageze ku kumvikana na we, kurimo gufungura umuhora wa Hormuz ku gihe ntarengwa yavuze.

    Trump yahaye Iran nyirantarengwa yo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri saa mbiri z’ijoro i Washington (saa munani z’ijoro i Kigali na Gitega) saa cyenda n’igice z’urukerera z’i Tehran.

    Si ubwa mbere Trump atanze igihe ntarengwa kuri Iran, tariki 21 Werurwe(3) yavuze ko “arasa agasibanganya” inganda ziha amashanyarazi Iran “duhereye ku nini cyane”, niba umuhoza wa Hormuz udafunguwe mu masaha 48.

    Hashize iminsi ibiri yavuze ko “habaye ibiganiro byiza” hagati y’ibihugu byombi maze ibyo bitero abyigizayo indi minsi 10 “ku busabe bwa Iran” kugeza tariki 06 z’uku kwezi ari cyo gihe ntarengwa kigezweho ubu.

    Iran yakomeje kuvuga ko nta biganiro bitaziguye irimo na Amerika kandi idatewe ubwoba n’ibikangisho by’ubutegetsi bwa Trump.

    Ku wa gatanu, Trump yatanze “amasaha 48” mbere y’uko arekurira “ukuzimu kose” kuri Iran.

    Mu butumwa bwe, yatangaje mukanya yagize ati: “Sinshaka ko biba, ariko bishobora kuba…Turabimenya nijoro, kimwe mu bihe bikomeye cyane mu mateka maremare kandi y’urusobe y’isi.”

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Abagabo b’abavandimwe barashe abantu hafi y’ibiro bya Israel i Istanbul

    Abasirikare bagiye guhagangana n'abitwaje intwaro i Istanbul

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Abasirikare bagiye guhagangana n'abitwaje intwaro i Istanbul

    Umwe mu bagabo babiri bitwaje intwaro yishwe undi “arafatwa” nyuma yo kurasa kwabaye iruhande rwa ‘consulate’ ya Israel i Istanbul muri Turkiya nk’uko abategetsi baho babitangaje.

    Mu butumwa ministeri ishinzwe umutekano ya Turkiya yatanagje, yavuze ko abateye ari abagabo b’abavandimwe Onur Ç na Enes Ç kandi ko mu kurasana bakomerekeje abapolisi babiri.

    Abategetsi muri Turkiya bavuze ko ibyo bitero bifitanye isano “iterabwoba ryishingikiriza ku idini”.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko nta bakozi bari bari muri ibyo biro byayo i Istanbul ubwo iki gitero cyabaga.

    Ibi bitero bibaye mu gihe intambara ya Israel na Amerika muri Iran ikomeje guca ibintu no guteza impagarara n’ingaruka mbi henshi ku isi.

    Abapolisi benshi bahise batabara ahabereye uko kurasa muri uyu mujyi munini wa Turkiya.

    Abapolisi barimo guhangana n'abantu bitwaje intwaro

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Abapolisi barimo guhangana n'abantu bitwaje intwaro
  5. Izi ni indege z'intambara Amerika imaze gutakariza muri Iran

    Indege idasanzwe ya E-3 Sentry ifasha guha ingabo amakuru yarasiwe muri Iraq

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Indege idasanzwe ya E-3 Sentry ifasha guha ingabo amakuru yarasiwe muri Iraq

    Amerika imaze gutakaza indege nibura icyenda muri iyi ntambara kugeza ubu, nkuko birin mu matangazo n’amakuru ahabwa ibinyamakuru muri Amerika.

    Tariki 05 Mata(4) CBS News yatangaje, ibikesha abategetsi, ko indege ebyiri z’ubwikorezi mu ntambara, zoherejwe mu butumwa bwo gufasha gutabara abari mu ndege ya F-15E yarashwe zananiwe kuva mu gace k’icyaro muri Iran

    Yavuze ko izo ndege zaturikijwe mu kwirinda ko zigwa ‘mu maboko y’umwanzi’.

    Amafoto yagenzuwe (harimo n’iri hejuru) yerekanye ibisigazwa by’indege yashwanyagujwe hagati muri Iran.

    3 Mata, indege y’intambara yarasiwe hagati muri Iran. Ibice byayo nyuma byahujwe n’indege zo mu bwoko bwa US F-15E Strike Eagle nk’uko inzobere yabibwiye BBC Verify.

    Kuri uwo munsi nyine, New York Times yatangaje, ibikesha abategetsi, ko indege ya A-10 Warthog yaguye igashwanyuka mu karere k’ikigobe. Umupilote wari uyirimo bivugwa ko yayisimbutsemo akanatabarwa.

    Amashusho yagenzuwe tariki 29 Weurwe yerekanye indege ya E-3 Sentry, indege idasanzwe yifashishwa mu gutanga amakuru ku ngabo ziri ku rugamba, yacitsemo kabiri ku kigo cya Prince Sultan air base muri Saudi Arabia, nyuma yo kurasawaho na Iran

    Ku wa 12 Werurwe, abantu batandatu bari mu ndege barapfuye ubwo US KC-135 iha izindi ndege z’intambara ibitoro ziri mu kirere yahanukaga muri Iraq, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Amerika. Cyavuze ko icyabiteye kiri gukorwaho iperereza ihakana ko ari ingufu z’umwanzi zayihanuye

    Naho ku wa 2 Werurwe, indege eshatu za F-15E zahanuriwe mu kirere cya Kuwait mu cyo ingabo za Amerika zise “ikiboneka nko kuraswa n’inshuti” by’impanuka. Abari barizimo bose barasizimbutse bararokoka bakoresheje imitaka y’abaparakomando, nk’uko igisirikare cya Amerika cyabivuze.

    Izindi wasoma:

  6. Artemis II: Abari muri ubu butumwa ubu barimo gutaha nyuma y’agahigo baciye mu isanzure

    Aba bantu bane baciye umuhigo w'abantu bakoze intera ndende cyane uvuye ku isi, umuhigo wari waraciwe mu 1970

    Ahavuye isanamu, NASA

    Insiguro y'isanamu, Aba bantu bane baciye umuhigo w'abantu bakoze intera ndende cyane uvuye ku isi, umuhigo wari waraciwe mu 1970

    Mu ijoro ryacyeye abantu bane bari mu butumwa bwa Artemis II cyagiye kuzenguruka ikirere cy’ukwezi by’umwihariko ku gice cy’ukwezi kitagezweho n’abantu mbere, ubu bari mu nzira bataha hano ku isi.

    Ibi ni ibyo wamenya byabaye mu masaha yashize:

    • Ahagana saa mbii z’ijoro (Gitega na Kigali), abari muri Artemis II baciye umuhigo w’abantu bakoze urugendo rurerure cyane uvuye ku isi – umuhigo wari uriho ni uwa 400,171km uvuye ku isi washyizweho na Apollo 13 mu 1970
    • Nyuma icyogajuru barimo cya Orion cyaciye inyuma y’ukwezi (ku ruhande rwakwo tutareba) maze mu gihe gito batakaza itumanaho na NASA ku isi, uko gucika - kwari kwitezwe, kwamaze iminota igera kuri 40
    • “Houston, Integrity, comms check” ni yo magambo ya mbere yavuzwe na Christina Koch ubwo itumanaho ryari risubiyeho, yongeraho ati: “Byiza cyane kumva isi nanone”
    • Chrisina kandi yagize ati: "Kuri Aziya, Afurika na Oceana, turimo kubareba nanone, turumva ko aka kanya namwe murimo kureba hejuru mukabona ukwezi. Natwe turababona."
    • Ubwo bari mu rundi ruhande rw’Ukwezi, icyogajuru cyabo Orion cyageze ku ntera ya kure cyane uvuye ku Isi – umuhigo w’intera ndende muntu yagenze avuye kuri uyu mubumbe wacu
    • Uwo muhigo bashyizeho ubu ni 406,771km
    • Icyakurikiyeho ni uko babonye Ubwirakabiri bwuzuye bw’izuba, bwamaze nk’isaha imwe – aho bafashe amafoto kandi bakabwira abahanga muri siyanse bari Houston (aho bagenzurirwa) ibyo barimo kubona
    • Bavuze ko babuze “amagambo nyayo” asobanura ibintu “birenze ibidasanzwe” barimo kubona muri icyo gihe Ukwezi kuba kugeza neza neza hagati y’isi n’izuba, abantu bacye cyane nibo babashije kubona ibi n'amaso yabo
    Aba bantu bari mu cyogajuru Orion ubwo baganiraga na Donald Trump bamutereye isaluti

    Ahavuye isanamu, NASA

    Insiguro y'isanamu, Aba bantu bari mu cyogajuru Orion ubwo baganiraga na Donald Trump bamutereye isaluti bamusubiza
    • Mu gihe bariho batanga amakuru y’ibyo bafashe n’ibyo babonye, bahamagawe na Perezida Donald Trump wa Amerika, abashimira umuhigo baciye anabatumira muri White House iighe bazaba bagarutse ku isi
    • Urugendo rwabo batangiye rwo kugaruka ruzamara iminsi ine mbere y’uko icyogajuru barimo kitura mu nyanja ya Pasifika mu ijoro rya tariki 10 z’uku kwezi kwa Mata (hazaba ari 2:00 ku wa 11 Mata i Kigali na Gitega)
    • Abatabazi bari muri za kajugujugu bazihutira kuvana aba ba ‘astronauts’ mu mazi bahite babajyana ku bwato buri hafi
    • Bazakorerwa ibizamini by’umubiri bakiri kuri ubwo bwato mbere yo kujyanwa ku butaka, nk’uko NASA ibivuga

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Incamake z’ibyo Trump yabwiye abanyamakuru muri White House

    Trump mu kiganiro n'abanyamakuru

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Insiguro y'isanamu, Trump mu kiganiro n'abanyamakuru muri White House

    Izi ni incamake z’ibyo Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yabatumiyemo cyabaye ku wa mbere nijoro muri Amerika, aho yakangishije gusenya Iran “mu ijoro rimwe”:

    • Trump yavuze ko hakenewe ukumvikana we yemeye mbere y’igihe ntarengwa yashyizeho cyo mu ijoro ryo ku wa kabiri (20:00 i Washington, 02:00 kuwa gatatu i Gitega na Kigali)
    • Ko muri uko kumvikana hagomba kuba harimo “gutwara ibitoro kwisanzuye”
    • Yongeyeho ko igihe ntarengwa yatanze nikirenga Iran izasubizwa “mu gihe cy’imyaka y’ibuye”. Ati: “Nta biraro bazagira. Nta ngomero z’amashanyarazi”
    • Yagize ati: “Igihugu cyose cyarimburwa mu ijoro rimwe” – kandi iryo joro rishobora kuba iry’ejo”
    • Yavuze ariko ko afite icyizere mu bategetsi “bashyira mu gaciro ba Iran barimo “kuvugana” mu kwizerana, gusa ikibizabivamo ntikizwi neza
    • Abajijwe ku ngaruka z’ibitero bya Amerika birimo kwibasira ibikorwaremezo bya gisivile muri Iran, Trump yasubije ko abo basivile “bakifuje kubabara kugira ngo babone ubwisanzure”
    • Yavuze ko OTAN yamutengushye, by’umwihariko Ubwongereza, nyuma y’uko izo nshuti za Amerika zanze ubusabe bwe bwo kwinjira mu ntambara
    • Avuga kuri ‘operation’ yo kurokora umupilote w’indege y’intambara yabo yarashwe ku wa gatanu, Trump yavuze ko buri wese mu gisirikare atumvaga impamvu y’ubunini bw’iyo ‘operation’ – gusa ko yumvaga “byari bikwiriye”
  8. Arteta avuga ko uyu munsi bari bukoreshe “akababaro” bakuye mu mikino ibiri iheruka

    Mikel Arteta

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Umutoza wa Arsenal, umunya-Espagne Mikel Arteta yasabye abakinnyi be ko nyuma yo gutsindwa imikino ibiri iheruka ku mukino bafite uyu munsi bagomba “kumva akababaro, kumva amarangamutima” no “kubikoresha neza” bakitwara neza.

    Uyu munsi Arsenal irahura na Sporting mu mukino wa mbere wa kimwe cya kane wa EUFA Champions League ubera i Lisbon muri Portugal.

    Ku bafana benshi ba Arsenal, uyu munsi Gunners ikeneye kubereka ko gutsindwa kabiri yikurikiranya – na Manchester City kuri finale ya Carabao Cup na Southampton muri FA Cup - bidakwiye gukomereza no muri iri rushanwa ry’iburayi.

    Arteta yagize ati: “Tugiye gukina n’ikipe tuzi amateka yayo kandi tuzi n’ibyo yakoze”.

    Sporting ntabwo iragera muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere i Burayi, kandi irifuza kubigeraho ikuyemo Arsenal.

    Gusa umutoza wayo Rui Borges abona ko gukina na Arsenal iherutse gutsindwa kabiri kuri bo ari ikintu cyo kwitondera.

    Rui Borgues abona ko bari bukine na Arsenal imeze nk'igisimba cyakomeretse

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Rui Borgues abona ko bari bukine na Arsenal imeze nk'igisimba cyakomeretse

    Yagize ati: “Baraba bameze nk’igisimba cyakomeretse. Baraba bashaka kwerekana ubushobozi bwabo nk’ikipe ndetse n’umukinnyi umwe umwe.”

    Borges avuga ko ibi bituma “bigorana kurushaho kuri twe kuba baragowe n’imikino ibiri iheruka”, gusa yongeraho ko Arsenal na yo ije isanga ikipe yiteguye.

    Ati: “Twizera ko dushobora gukora ikintu kidasanzwe, ikintu kitigeze gikorwa na Sporting”.

    Izindi nkuru wasoma:

  9. Eritrea: Abakinnyi barindwi b'ikipe y'igihugu ntibasubiye iwabo nyuma y'umukino mu mahanga

    Ifoto igaragaza abakinnyi 11 b'ikipe y'igihugu ya Eritrea y'umupira w'amaguru, bifotoreje mu kibuga, umwe muri bo afite ibendera rito.

    Ahavuye isanamu, ENFF

    Insiguro y'isanamu, Eritrea yageze mu matsinda yo guhatanira gukina imikino y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu

    Abakinnyi barindwi bo mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Eritrea yatsinze Eswatini mu cyumweru gishize mu ntsinzi yanditse amateka, ntibasubiye mu gihugu cyabo, nkuko umuntu uri hafi y’iyo kipe yabibwiye BBC.

    Mu gihe bamwe mu bo bakinana bafashe indege bagasubira iwabo, bahagurukiye muri Afurika y’Epfo ituranye na Eswatini, abo barindwi bivugwa ko batorotse.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, byabayeho kenshi ko Abanya-Eritrea bagiye hanze guhatana mu mikino mpuzamahanga inyuranye batasubiye mu gihugu cyabo.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu isobanura leta y’i Asmara nk’ikandamiza cyane – ikirego abategetsi bahakana.

    Nubwo Eritrea ituwe n’abaturage bacyeya – bagereranywa ko barenga gato miliyoni 3,5 – Abanya-Eritrea babarirwa mu bihumbi amagana basabye ubuhungiro mu mahanga.

    Inkuru yo gutoroka kw’abo bakinnyi izashegesha iyi kipe. Nyuma yo gutsinda Eswatini ibitego 2-1 no kubona intsinzi y’ibitego 4-1 mu mikino yombi, iyo kipe yari irimo kwishimira gusubira mu matsinda yo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku nshuro ya mbere mu myaka 19 ishize.

    Abakinnyi 10 bonyine muri 24 bagize iyo kipe ni bo babaga muri Eritrea ndetse batatu gusa muri bo, barimo kapiteni w’iyo kipe Ablelom Teklezgi, ubu basubiye mu gihugu iwabo, nkuko abantu bari mu murwa mukuru Asmara babibwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rwa Tigrinya.

    Nubwo bidasobanutse aho abo bakinnyi baburiwe irengero bagiye, amakuru avuga ko bamwe muri bo babonywe muri Afurika y’Epfo.

    Izindi nkuru wasoma:

  10. Trump yakangishije kurimbura Iran 'mu ijoro rimwe' niba nta masezerano agezweho mbere y'igihe ntarengwa

    Perezida Trump arimo kuvugira mu ndangururamajwi, akoze ikimenyetso n'ikiganza, yambaye ikositimu yijimye, karuvati  n'ishati y'umweru.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije kurimbura Iran “mu ijoro rimwe” niba inaniwe kugera ku masezerano mbere y’igihe ntarengwa yayishyiriyeho ngo ibe yamaze kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi cyane inyuramo ingufu nyinshi zikoreshwa ku isi.

    Icyo gihe ntarengwa cya Trump cyo kuba hagezwe ku masezerano “yemewe” – arimo nko kugenda mu bwisanzure kw’ingufu zinyura mu Kigobe cy’Abarabu – kiri saa mbili z’ijoro (20:00) ku isaha y’i Washington DC kuri uyu wa kabiri, ni ukuvuga saa munani z’ijoro (2:00) zo ku wa gatatu ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Avugira mu biro bye bya White House, Trump yavuze ko yemera ko abategetsi “bashyira mu gaciro” bo muri Irani bari mu biganiro n'"umutima wo kuvugisha ukuri", ariko ikizabizamo kiracyari urujijo.

    Irani yanze ibyifuzo by’agahenge k’agateganyo, ahubwo isaba ko intambara irangira burundu ndetse Irani igakurirwaho ibihano yafatiwe.

    Icyo kiganiro n’abanyamakuru yakoze ari kumwe na Jenerali Dan Caine, umukuru w’inteko rusange y’abakuru b’ingabo z’Amerika hamwe na Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth, kibaye nyuma y’iminsi ingabo z’Amerika zishoboye kubona no gutwara abapilote babiri b’indege y’intambara y’Amerika yo mu bwoko bwa F-15 yahanuriwe mu majyepfo ya Irani.

    Izindi nkuru wasoma:

  11. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.