Islamabad: Umutekano wakajijwe ku bw'ibiganiro hagati ya Iran Na US, nubwo bishobora no kutaba
Mu murwa mukuru Islamabad muri Pakistan, umutekano urakajijwe cyane. Insinga za senyenge zashyizwe ku mihanda myinshi ijya mu gace k’abadipolomate mu mujyi.
Polisi, igisirikare n’izindi nzego z’umutekano bitwaje intwaro bari gucunga umutekano, aho abapolisi ibihumbi bazanywe baturutse mu ntara ya Punjab. Ibiro bya leta byafunzwe, kandi za kaminuza nyinshi ziri gutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga (online).
Ariko nubwo umujyi ugaragara nk’uwiteguye, haracyari ibibazo byinshi ku bijyanye n’ibi biganiro.
Pakistan ntiratangaza byinshi ku mugaragaro, kandi inyuma y’amarido, abantu bake ni bo bemera gutanga amakuru arambuye
Igihe ibiganiro byaberaga muri Pakistan mu minsi umunani ishize, Iran na bwo yasize benshi mu gihirahiro ku bijyanye no kumenya niba iza kubyitabira kugeza ku munota wa nyuma.
Baribaza bati: "Ese ibi ni ugusubiramo ibyabaye mbere cyangwa ni ikimenyetso cy’uko ibiganiro bishobora kutazaba?"
Amerika yamaze kwemeza ko intumwa zayo zizaba ziyobowe na Visi Perezida JD Vance, mu gihe Iran abategetsi bayo nta cyo baratangaza ku kwitabira.
Izindi nkuru wasoma: