Kompanyi Apple yashyizeho umuyobozi mushya wayo John Ternus

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kompanyi Apple ikora ibikoresho by'ikoranabuhanga yatangaje ko John Ternus ari we uzaba umuyobozi nshingwabikorwa (CEO) mushya wayo, agasimbura Tim Cook weguye nyuma y’imyaka 15 ayoboye iyi kompanyi yo muri Amerika.
Ternus, ubu uyobora ishami rishinzwe ubwubatsi bw’ibikoresho (hardware engineering), umaze imyaka 25 akorera Apple, azatangira izi nshingano ku itariki ya mbere Nzeri (9) uyu mwaka, naho Cook azahinduka umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsi ya Apple.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Cook yabaye umuyobozi mukuru wa Apple kuva mu 2011, nyuma yuko Steve Jobs, umwe mu bashinze iyi kompanyi, yeguye kubera ibibazo by’ubuzima, mbere gato yuko apfa.
Cook azakomeza kuba umuyobozi mukuru kugeza ku mpeshyi, kugira ngo akorane na Ternus mu ihererekanya ry’ubuyobozi, nyuma yaho azakomeza gufasha muri bimwe "mu bikorwa by'iyi kompanyi, harimo no kuganira n’abafata ibyemezo hirya no hino ku isi.”
Icyemezo cya Cook cyo kuva ku mwanya w’umuyobozi nshingwabikorwa gikurikiye amezi yari ashize hari uguhwihwisa ko Apple irimo gushaka uzamusimbura
Izindi nkuru wasoma:



