Nigeria: Umugore yatsindiye igihembo cyo ku rwego rw'isi kubera kugerageza kurokora uducurama
Umuhanga muri siyansi wo muri Nigeria washingiye ku buzima yabayemo bujyanye n’imiriro y’agasozi, inkeke itera ku ducurama turi mu byago byo gushiraho yari amaze iminsi avumbuye, hamwe n’igikorwa cye cyo kuturinda, byatumye atsindira igihembo mpuzamahanga cyo kurengereza ibidukikije cyitwa 'Goldman Environmental Prize'.
Iroro Tanshi avuga ko ari "icyubahiro kidasanzwe" kuba yatsindiye icyo gihembo.
Tanshi yavuze ko kubona utwo ducurama (cyangwa uduhungarema mu Kirundi) mu cyanya (parike) cyitwa 'Mountain Wildlife Sanctuary' cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, ku nshuro ya mbere mu myaka hafi 50, byagakwiye kuba byarabaye “inkuru ikomeye” mu bitangazamakuru.
Ariko yabwiye ikiganiro 'BBC Focus on Africa podcast' ko hari hari “ikibazo gikomeye... imiriro y’agasozi”.
Muri icyo gihugu aho uducurama akenshi dusanishwa n’abapfumu, Tanshi yashoboye gutangiza igikorwa kigirwamo uruhare n’abaturage cyo kuturinda, abinyujije mu kurwanya imiriro y’agasozi mu bice uducurama tubamo.
Mu kuvuga ku kuntu yashoboye guhindura imyumvire y’abaturage, uwo muhanga mu mibanire y’ibinyabuzima yagize ati: “Rwose ni ikibazo cya [cyo kumenya]: ‘Ni gute twemeza abantu kurinda aho [uducurama] tuba?’
“Ku byacu [mu byo twakoze], ni ukubera ko ikibazo cy’umuriro w’agasozi cyari n’ikibazo cy’abaturage – aho ni ho twafatiye.”
Tanshi – ubu ukora ubushakashatsi bwibanda ku ducurama kuri Kaminuza ya Washington muri Amerika nyuma yo kurangiza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga (PhD) – yari yabonye ko imiriro y’agasozi iterwa n’abantu, ari imwe mu nkeke zugarije utwo ducurama turi mu byago byo gushiraho.
Ni umwe muri batandatu batsindiye igihembo 'Goldman Environmental Prize' cy'uyu mwaka wa 2026. Ku nshuro ya mbere mu myaka 37 kimaze gitangwa, abagitsindiye bose uyu mwaka ni abagore.
Izindi nkuru wasoma: