Israel yagabye ibitero bishya kuri Tehran, Iran na yo irasa misile kuri Israel mu kwihimura

Ahavuye isanamu, Magen David Adom
Ingabo za Israel (IDF) zavuze ko zagabye byinshi byo mu kirere mu ijoro ryacyeye ku murwa mukuru Tehran wa Iran.
IDF ivuga ko yari igamije ahantu h’ibikorwa-remezo bifitanye isano n’ubutegetsi bwa Iran.
Iran ntiyahise itangaza niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse muri ibyo bitero, cyangwa niba hari ibyangiritse.
Nyuma yaho, Iran yasubije yohereza misile eshatu kuri Israel, izohereza mu bihe bitandukanye.
Abantu 14, barimo umukobwa w’imyaka 11 n’umuhungu w’imyaka 13, ni bo bakomereketse mu gitero Iran yagabye mu nkengero z'umujyi wa Tel Aviv.
Mu makuru mashya ku byerekeye ibikomere byatewe n’icyo gitero, serivisi y'ubutabazi bwihuse ya Israel yitwa Magen David Adom, ivuga ko uwo mukobwa yakomerekejwe n’ibice by’amasasu kandi ko yajyanwe mu bitaro biri hafi aho.
Iyo serivisi ivuga ko nta bandi bantu bakomerekejwe n’ibi bitero bya Iran.
Izindi nkuru wasoma:





