Uko Trump yacumye igihe ngo abe yagera ku masezerano na Iran nyuma y'umunsi w'amasigamana muri dipolomasi

Ahavuye isanamu, DANIEL HEUER/POOL/EPA/Shutterstock

    • Umwanditsi, Daniel Bush
    • Igikorwa, Umunyamakuru i Washington
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Umunsi wo ku wa kabiri watangiye ari nk'uwo gusiganwa amasigamana i Washington, indege ya Air Force Two yari yiteguye kujyana Visi Perezida JD Vance i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan, mu kindi cyiciro cy'ibiganiro by'amahoro hagati y'Amerika na Iran.

Nyuma y'amasaha menshi, Air Force Two yari itarahaguruka ndetse ibiganiro birasubikwa. Perezida Donald Trump yatangaje ko azongera igihe cy'agahenge na Iran, kitezwe kurangira ku wa gatatu nimugoroba, kugira ngo atume ubutegetsi bwa Iran bubona ikindi gihe cyo gutunganya "icyifuzo gihuriweho" cyo kurangiza intambara.

Hagati aho, Trump yasuzumye ibyo yakora, mu gihe isi yari itegereje kureba niba ibyo bihugu byombi byari biri hafi cyane kurangiza intambara. Icyemezo cya Trump cyabaye inshuro ya kabiri yisubiyeho mu byumweru bibiri ku gikangisho cyo gukaza umurego w'intambara, abona ikindi gihe cyo gucubya intambara irimo kwegereza kumara amezi abiri.

Vance ntiyigeze atangaza ku mugaragaro uruzinduko rwe rwo kujya i Islamabad, bituma Washington ikomeza kwibaza. Ndetse na Iran ntiyigeze na rimwe yiyemeza ku mugaragaro ko izitabira ibyo biganiro, bituma White House – ibiro bya perezida w'Amerika – iba mu mwanya ugoye wo gufata icyemezo niba yohereza Vance cyangwa itamwohereza, mu gihe nta cyizere ko Tehran yari no kuza ku meza y'ibiganiro.

Mu gihe umunsi wakomezaga kugenda wicuma, ibimenyetso by'isubika byaragaragaye. Intumwa yihariye y'Amerika Steve Witkoff n'umukwe wa Trump, Jared Kushner, bombi bakaba ari abantu bakomeye mu itsinda ry'Amerika ryo mu biganiro na Iran riyobowe na Vance, bafashe indege bajya i Washington bavuye i Miami, aho guhita bajya i Islamabad. Nyuma yaho gato, Vance yagiye muri White House mu "nama z'igenamigambi", mu gihe Perezida n'abajyanama be bo ku rwego rwo hejuru bajyaga impaka ku cyo bagiye gukora kindi.

Amaherezo, Trump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social, akunze gutangarizaho amakuru mashya kuva intambara y'Amerika-Israel na Iran itangiye mu mpera ya Gashyantare (2) uyu mwaka, yatangaje ko agahenge kongerewe igihe. Perezida yavuze ko yafashe icyo cyemezo ku busabe bwa Pakistan, umuhuza mu biganiro hagati ya Tehran na Washington.

Trump yagize ati: "Twasabwe kuba duhagaritse Igitero cyacu ku Gihugu cya Iran kugeza ubwo abategetsi bacyo n'abagihagarariye bashobora kugera ku cyifuzo gihuriweho."

By'umwihariko, Trump, kuri iyi nshuro, ntiyasobanuye igihe agahenge gashobora kumara. Mbere muri uku kwezi, yashyizeho igihe ntarengwa cy'ibyumweru bibiri ku gahenge ka mbere. Ibyo byabaye nyuma y'amagambo avuguruzanya yo mu biganiro yagiranye n'ibitangazamakuru, aho yavuze ko ibiganiro byari birimo kugenda neza ariko akanaburira ko azatekereza ku gusubukura intambara niba Iran yanze kujya mu biganiro.

James Jeffrey, wahoze ari ambasaderi w'Amerika muri Iraq na Turukiya, yabwiye BBC ko "nta buryo busobanutse buhari" bwo kurangiza intambara.

Yongeyeho ko Trump atari we Perezida wa mbere w'Amerika "ukangishije gukaza umurego bikomeye mu bya gisirikare", "ari na ko ashyira amasezerano meza ku meza".

Ahavuye isanamu, REUTERS/Akhtar Soomro

Insiguro y'isanamu, Icyapa cyanditseho amagambo yo mu Cyongereza avuga ngo "Ikaze i Islamabad", mu gihe Pakistan yiteguraga kwakira Amerika na Iran mu cyiciro cya kabiri cy'ibiganiro by'amahoro i Islamabad, byatindijwe ku wa kabiri
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Itangazo rya Trump ryo ku wa kabiri ryo mu buryo bufunguye (bwo kubagarira yose) ryari ririmo kwifata cyane kurusha ibitero bye kuri Iran byo ku mbuga nkoranyambaga byo mu gihe gishize. Ibyo bishobora kuba bica amarenga y'ubushake bwa Trump bwo kurangiza intambara yahungabanyije ubukungu bw'isi ndetse idakunzwe mu badashyigikiye kujya mu ntambara zo mu mahanga kw'Amerika bo mu ruhande rushyigikiye Trump ruyoboka intero ye ya MAGA yo kongera kugira Amerika igihangange (cyangwa 'Make America Great Again').

Brian Katulis, umushakashatsi mukuru wo mu kigo cy'ubushakashatsi ku burasirazuba bwo hagati cyitwa Middle East Institute, cyo muri Amerika, yagize ati: "Iki ni icyemezo gishyize mu gaciro gishingiye ku kudahuza kugaragara cyane kuri mu butegetsi buriho ubu bwa leta ya Iran."

Ariko Katulis yavuze ko icyemezo cya Trump cyateje urujijo kurushaho ku gihe intambara izamara.

Katulis yagize ati: "Iki cyemezo ariko gituma hibazwa ikibazo kuri Trump ku kuntu ashobora gucyemura ikibazo cy'ubukungu Abanyamerika barimo guhura na cyo n'ikibazo cya politike arimo guhura na cyo ku bo mu ruhande rwe [rumushyigikiye]."

"Ntarasubiza ibibazo bigikomeje guteza aya makuba."

Mu gihe agahenge kongererewe igihe, Amerika na Iran ubu bifite ikindi gihe cyo kugera ku masezerano y'amahoro arambye. Ariko ibibazo bikomeye biracyariho.

Iran yavuze ko kuba Amerika yarazibiye umuhora wa Hormuz ari igikorwa gashozantambara. Mu gihe Trump yahisemo kutongera gutangira intambara ako kanya, nta kimenyetso yatanze ko azareka kuzibira uwo muhora, Amerika yari yizeye ko bizotsa igitutu Tehran igacisha macye. Kugeza ubu ibyo ntibirabaho, bikaba bituma Trump arushaho kutagira amahitamo yandi atari ayo gukaza umurego mu bya gisirikare.

Hagati aho, Iran ntiragaragaza ubushake bwo kureka gahunda yayo ya nikleyeri cyangwa kureka gufasha imitwe yitwaje intwaro ifasha yo mu burasirazuba bwo hagati – ibyo Trump yise "imirongo ntarengwa" agasaba ko bishyirwa mu masezerano ntakuka y'amahoro ayo ari yo yose yaba agezweho.

Trump yanashoboye kwibonera ikindi gihe. Ariko umuti wihuse w'iyi ntambara, kuri ubu, urasa nk'uri guca mu myanya y'intoki cyane kurusha ikindi cyose cyabayeho.