Gufata 'collagen' bituma uruhu rugira ububobere kurushaho ariko ntibihagarika iminkanyari, ni ko abahanga bavuga

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Michelle Roberts
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru ku buzima ku rubuga rwa BBC
- Igihe co gusoma: iminota 4
Gufata buri munsi inyunganiramubiri za 'collagen' bishobora gufasha kongera ububobere no kongera amazi mu ruhu – ariko ntibishobora guhagarika iminkanyari, nkuko bigaragazwa n'isuzuma rishya ry'ubushakashatsi.
Inzobere zasuzumye ibimenyetso bihari zivuga ko zifite icyizere cyinshi ko 'collagen', ifatwa nk'ibinini cyangwa ifu, ifasha uruhu kugumana ubwiza ku rugero ruto iyo ifashwe mu gihe kirekire, ariko ko idahita igaragaza impinduka ako kanya.
Izi nyunganiramubiri kandi zishobora kugabanya kwangirika kw'ingingo, imikaya n'ububabare mu ngingo butuma zidakora neza, nkuko bigaragazwa n'ibisubizo byavuye mu magerageza 113 yakorewe ku bantu hafi 8,000.
'Collagen' ni poroteyine umubiri wikorera ubusanzwe, ariko igenda igabanuka uko umuntu agenda akura. Ifasha kandi gukomeza uruhu, inzara, amagufa n'udutsi duhuza ibice by'umubiri, harimo n'imitsi ikomeza amagufa n'aho amagufa ahurira.
'Collagen si umuti uvura byose'
Guhera mu myaka yo gukura ya mbere yo mu bwangavu (imiyabaga mu Kirundi) ugakomeza, umubiri utangira gukora 'collagen' nkeya, kandi n'iyari ihari igatangira kwangirika vuba kurushaho.
Kunywa itabi no kwangirika kw'uruhu guterwa n'izuba, birabihuhura.
Mu gihe cyo gucura (menopause), aho abagore bahagarika kujya mu mihango, uruhu rutakaza 'collagen' nyinshi kurushaho – hafi kimwe cya gatatu, nkuko abashakashatsi babivuga mu bushakashatsi bwabo bwo mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi cyandika ku buryo bwo kubaga kugira ngo umuntu agaragare neza (Aesthetic Surgery Journal Open Forum).
Hari amoko menshi y'inyunganiramubiri za 'collagen' abantu bashobora gufata, zirimo izikomoka ku mafi (marine), ku nka (bovine) n'izibereye abarya indyo y'ibikomoka ku bimera gusa (vegan). Iri suzuma ntiryashoboye kugaragaza niba hari amoko amwe ya 'collagen' akora neza kurusha ayandi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abo bashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Anglia Ruskin yo mu Bwongereza bashimangira ko ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku nyunganiramubiri buba bwatewe inkunga n'inganda zizikora, kandi ko hari abavuga ibikomeye (byo kwigerezaho cyangwa gukabya) kuri 'collagen' mu kwamamaza ugukora kwayo mu kurwanya gusaza kw'uruhu. Iri suzuma ry'ubushakashatsi ntiryatewe inkunga n'uruganda na rumwe.
Profeseri Lee Smith, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yagize ati: "Ubu bushakashatsi bukusanyije ibimenyetso bikomeye cyane kurusha ibindi byigeze biboneka ku nyunganiramubiri ya 'collagen'.
"'Collagen' si umuti uvura byose, ariko rwose igira inyungu zizewe iyo ikoreshejwe buri gihe mu gihe kirekire, cyane cyane ku ruhu no ku barwayi b'indwara y'ingingo iterwa no gusaza (osteoarthritis). Ibyo twagezeho mu bushakashatsi bigaragaza inyungu zigaragara mu by'ingenzi bigira uruhare mu gusaza neza, kandi bigakuraho n'imwe mu myemerere itari yo ku ikoreshwa ryayo."
Abo bashakashatsi bavuga ko 'collagen' ishobora kuba ifite akamaro kuruta kuba umuti w'iminkanyari gusa, ahubwo ko ifasha mu kubungabunga uruhu mu buryo bwuzuye, cyane cyane ku ruhu rusaza cyangwa rwangijwe n'izuba.
Smith yongeyeho ati: "Nidusobanura kurwanya gusaza nk'icyagezweho cyangwa uburyo bugamije kugabanya ibimenyetso byo gusaza, aho nemera ko ibyo twagezeho mu bushakashatsi rwose bishyigikira mu nzego zimwe na zimwe ibyo bivugwa.
"Nk'urugero, kugira uruhu rugaragara neza kurushaho n'amazi ahagije [ububobere] bifitanye isano no gutuma umuntu arushaho kugaragara nk'ukiri muto."
Indyo ifasha uruhu
Bridget Benelam, umuhanga mu by'indyo n'imirire ukora mu kigo 'British Nutrition Foundation' cyo mu Bwongereza, yavuze ko indyo na yo igira uruhare rukomeye mu buzima bw'uruhu.
Yagize ati: "Vitamine C ifasha mu gukora 'collagen', bityo kurya ibiribwa biyikungahayemo nk'imbuto z'indimu [citrons], inkeri [berries], imboga rwatsi, urusenda n'inyanya bishobora gufasha. Zinc [ubwoko bw'umunyungugu], iboneka mu nyama, inkoko, 'fromage', amafi amwe n'amwe, ubunyobwa, imbuto nto zikomoka ku bimera n'ibinyampeke, na yo ifasha umubiri gukora 'collagen'."
Yanavuze ko 'collagen' iboneka mu biribwa byinshi no mu nyunganiramubiri nyinshi ikomoka ku nyamaswa, bityo ikaba itabereye abarya indyo y'ibikomoka ku bimera gusa.
Ariko umubiri ushobora kwikorera 'collagen' uhereye ku ma "amino acids/acides aminés" (uturemangingo tw'ibanze tugize poroteyine) aboneka muri poroteyine, bityo poroteyine ziva mu bishyimbo n'iminyegeri (lentils) na zo zishobora gutanga 'amino acids' umubiri ukeneye mu gukora 'collagen'. Hari kandi n'inyunganiramubiri zibereye abarya indyo y'ibikomoka ku bimera gusa.
Dr Tamara Griffiths, perezida w'ishyirahamwe ry'abaganga b'uruhu mu Bwongereza, yakiriye neza ubu bushakashatsi ariko ashimangira ko hacyenewe ubundi bwinshi. Yagize ati: "Hacyenewe ubundi bushakashatsi burushijeho bwibanda ku buvuzi bw'uruhu kugira ngo bwubakire ku cyizere cyagaragajwe n'iri suzuma ryimbitse."









