'Jya uha ibintu uburemere bwabyo... jya uceceka ntukavuge buri munsi' – Macron anenga uko Trump yitwara ku ntambara yo muri Iran
Intambara yo muri Iran isaba uburyo “buha ibintu uburemere bwabyo” budahinduka buri munsi, nk’uko Emmanuel Macron yabitangaje, asa n’aho avuga kuri Perezida w’Amerika Donald Trump, wavuze amagambo asa n’aho avuguruzanya ku bijyanye n’iyo ntambara.
Perezida w’Ubufaransa yabwiye abanyamakuru ageze muri Koreya y’Epfo mu ruzinduko rwa leta ati: “Ibi si igitaramo. Turavuga ku ntambara n’amahoro ndetse n’ubuzima bw’abagabo n’abagore.”
Macron yongeyeho ati: “Iyo ushaka guha ibintu uburemere bwabyo, ntuvuga buri munsi ibinyuranye n’ibyo wavuze ejo hashize.”
Ati: “Kandi wenda ntukwiye kuvuga buri munsi. Ahubwo wagombye kureka ibintu bigatuza.”
Macron yasubizaga ibibazo ku ntambara y'Amerika-Israel na Irani, ubu iri mu kwezi kwayo kwa kabiri. Ubufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi byashyigikiye bimwe mu bikorwa bya gisirikare (operations) by'Amerika muri ako karere, ariko kugeza ubu byirinze kwinjizwa mu ntambara.
Trump n’ubutegetsi bwe batangaje ubutumwa butandukanye ku bijyanye n’iyo ntambara, rimwe bakumvikanisha ko agahenge kari hafi kuboneka, ubundi bakumvikanisha ko intambara yamaze gutsindwa cyangwa ko Amerika igiye gukomeza kurwana.
Izindi nkuru wasoma: