
Kungfu uracari umukino mushasha mu Rwanda
Mu Rwanda umukino wa Kungfu uracyari mushya ariko hamwe na hamwe baragenda bawitabira .
Uyu mukino ujya gusa cyane n’uwa karate yombi ikifashishwa umuntu agerageza kwirwanaho .
Gusa uretse kwirinda ,uyu mukino ngo ni n’uburyo bwiza butuma urubyiruko rwigenza neza ,rurangwa n’ikinyabupfura kandi ngo ukaba warinda indwara nyinshi uwukina .
Bwana NDIZEYE Bosco ,umutoza ku rwego rw’igihugu avuga ko ukina kungfu aba yizeye kwirinda indwara z’umutima .diabete n’izindi zuririra ku mubyibuho ukabije ,.
Yemeza kandi ko ,uyu mukino wafashije urubyiruko rwari rwaratwawe n’ibiyobyabwenge kubireka ,ubu rukaba rwarasubiye ku murongo mwiza .
Kungfu ni umwe mu mikino Olympique ,u Rwanda ngo rukaba rwiteguye kuwushishikariza abatuarage mu rwego rwo kwuirinda indwara ruhereye cyane cyane mu mashuri.