Béatrice Munyenyezi yongeye kwihana umucamanza

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango, Nyanza

Insiguro y'isanamu, Béatrice Munyenyezi yirukanywe n’Amerika umwaka ushize (ifoto yo mu bubiko)

Mu Rwanda Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside yongeye kwihana [kwanga] umucamanza ukuriye inteko imuburanisha  y’urukiko rwisumbuye  rwa Huye.

Ni nyuma yaho uwo mucamanza afashe icyemezo cy’uko abatangabuhamya bashinja uregwa batanga ubuhamya bwabo mu muhezo mu gihe  uruhande rw’uregwa rwavugaga ko uwasabye gutanga ubuhamya mu muhezo ari  umutangabuhamya umwe gusa.

Munyenyezi avuga ko nta butabera amutezeho.

 Urukiko   rwisumbuye rwa Huye  ruburanisha uru rubanza  rwari rwimukiye mu urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruri i Nyanza. Ni ku mpamvu z’uko arirwo rufite ibikoresho n’uburyo bwo kumva abatangabuhamya mu muhezo  kandi barindiwe umutekano ku buryo ntaho bahurira n’ababuranyi.

Umucamanza ukuriye inteko agitangiza iburanisha yavuzeko  hari abatangabuhamya bagomba kurindirwa umutekano.

Uruhande rw’uregwa  rwahise rubyanga ruvuga ko rutunguwe ngo kuko uwari wasabye  gutanga ubuhamya bwe mu muhezo ari umwe wenyine.

Abanyamategeko bunganira Béatrice  Munyenyezi bibazaga uburyo abo batangabuhamya imyirondoro yabo yarangije kugaragazwa  mu rukiko hanyuma rugatangaza ko batangira ubuhamya mu muhezo.

Maitre Bikotwa Bruce  ati :"Niba umwe mu batangabuhamya ariwe wasabye kurindirwa umutekano, bose bahise barindirwa umutekano?"

Basabye urukiko ko ubuhamya bwatangirwa mu ruhame bakazashobora  no kubahata ibibazo mu bwisanzure.  Basobanura kandi ko  ubushinjacyaha bwagombye kuba bwarabasabiye umuhezo mbere ariko ko kuko

Insiguro y'isanamu, Urukiko   rwisumbuye rwa Huye  ruburanisha uru rubanza  rwari rwimukiye mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru ruri i Nyanza.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

umushinjacyaha atabikoze imyirondoro yabo  yamaze kujya ahagaragara.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko  gusaba umuhezo nta cyo bitwaye  kandi byemewe mu mategeko. Busaba  urukiko kubyemeza.

Izo mpaka zatumye urukiko rujya kwiherera mu kugaruka rutegeka ko abatangabuhamya barindirwa umutekano bagatanga ubuhamya bwabo mu muhezo.

Nyuma y’icyo cyemezo Béatrice Munyenyezi  yatse ijambo  abwira umucamanza ukuriye inteko  Patricia Mukayiza  ko amwihannye amubwira ko  afata ibyemezo bibogamye kandi ko ‘ nta butabera amutezeho’.

Byari ku nshuro ya kabiri Munyenyezi yihana umucamanza ukuriye inteko iburanisha amushinja kubogama. Mu iburanisha riheruka  yari yihannye uyu mucamanza ariko birangira urukiko rwemeje ko ariwe ugomba gukomeza kuburanisha urwo rubanza.

Iburanisha ryabaye risubitswe nk’uko byatangajwe n’ukuriye inteko rikazasubukurwa ku itariki ya 13 z’ukwa 2 umwaka utaha.

Munyenezi w’imyaka 52 yirukanywe n’Amerika umwaka ushize arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 ku makuru atariyo yatanze ku nzego z’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.

Araregwa ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu mu mujyi wa Huye.