Espagne yafunze ikirere cyayo ku ndege z'Amerika ziri mu ntambara yo muri Iran

Ahavuye isanamu, Joan Valls/Urbanandsport/NurPhoto via Getty Images
Minisitiri w’ingabo wa Espagne Margarita Robles yavuze ko icyo gihugu cyafunze ikirere cyacyo ku ndege z’Amerika zirimo kugaba ibitero kuri Iran.
Yagize ati: “Ntituzemera ikoreshwa rya Morón na Rota [ibigo bya gisirikare] ku bikorwa ibyo ari byo byose bijyanye n’intambara muri Irani.”
Yongeyeho ko Espagne “ibi yabisobanuriye neza leta y’Amerika guhera mu ntangiriro”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne José Manuel Albares yavuze ko intego y’iki cyemezo ari “ukudakora ikintu na kimwe gishobora gutuma ibintu bifata indi ntera muri iyi ntambara”.
Umutegetsi wo mu biro bya perezida w’Amerika – byitwa White House – yabwiye BBC ko ingabo z’Amerika zirimo “kugera cyangwa kurenga ku ntego zazo zose zo muri ‘Operation Epic Fury’ [izina Amerika yahaye iyi ntambara kuri Iran, risobanuye ‘uburakari burenze’] ndetse ntizicyeneye ubufasha bwa Espagne cyangwa ubw’undi muntu uwo ari we wese”.
Mbere, Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije gukomanyiriza Espagne burundu mu bucuruzi kubera kwamagana intambara yo muri Irani kwayo.
Kuva intambara itangiye mu mpera ya Gashyantare (2) uyu mwaka, Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sánchez yakomeje kuba umwe mu bamagana cyane ibitero by’Amerika na Israel kuri Iran, avuga ko “nta cyo byitayeho” kandi ko “binyuranyije n’amategeko”.
Izindi nkuru wasoma:







