IKIBIRIRAHO, Abari mu cyogajuru Artemis II kigiye ku Kwezi 'baratekanye kandi barishimye' – umukuru wa NASA

Urwo rugendo rw'iminsi 10 ntiruzageza ku Kwezi abo bahanga mu byogajuru ariko bazakuzenguruka – ndetse bashobora kujya kure cyane uvuye ku isi kurusha aho undi muntu uwo ari we wese yageze mbere.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Gisèle Berwa

  1. Umunsi ku muntu uri mu isanzure uba umeze gute? 'Akazi kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo'

    Stephen Bowen yifubitse ikote ry’ibara risa n’ubururu, yafotowe yishimye aseka.

    Stephen Bowen, umuhanga mu by'ibyogajuru wo mu kigo cy'Amerika cy'ibyogajuru n'ubumenyi bw'ikirere (NASA) wigeze kujya mu isanzure (univers), avuga ko kimwe mu bintu bya mbere ubona uri mu kirere ari ikintu cyoroshye: uba ureremba.

    Yabwiye BBC ati: “Kureremba ntibijya birambirana. Kandi mu by’ukuri nsinzira neza ndi mu kirere kurusha uko nsinzira nkiri ku Isi.”

    Bowen amaze imyaka irenga 25 akora mu by'ibyogajuru, kandi yagiye mu butumwa butandukanye, harimo no gusohoka mu cyogajuru inshuro 10 agiye gukora imyitozo ngororamubiri ari mu isanzure.

    Agira ati: “Ku cyogajuru kiri mu isanzure, wifunga mu mufuka wo kuryamamo uba wometse ku rukuta."

    "Uba ureremba ugasinzira - nta kumva neza ko hari hejuru cyangwa hasi.”

    Umunsi usanzwe utangirana n’ifunguro rya mu gitondo no kureba uko gahunda y’umunsi iteye. Kuva aho, Bowen avuga ko biba ari akazi kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo.

    Agira ati: “Uteganyirizwa ibikorwa byo gukora mu buryo buhoraho uhereye igihe ubyutse kugeza igihe ugiye kuryama.”

    Ibyo birimo amasaha yo gukora imyitozo ngororamubiri, gukora ubushakashatsi bwa siyansi no kwita ku cyogajuru.

    Ndetse n’ibintu bito byitwara ukundi. Urugero, amarira ntatemba. Agira ati: “Ahagarara gusa mu maso yawe,” asobanura ukuntu mugenzi we umwe byigeze kumugora kureka guseka ubwo amarira yakomezaga kubunga mu maso.

    Kuri Bowen, gusohoka mu cyogajuru ni kimwe mu bintu bitangaje cyane mu kazi ke. Agira ati: “Uba ufashe ku cyogajuru kiri mu isanzure, Isi ikagenda inyura munsi yawe. Ibyo ubona biratangaje cyane rwose.”

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Abari mu cyogajuru Artemis II kigiye ku Kwezi 'baratekanye kandi barishimye' – umukuru wa NASA

    Abagabo batatu n'umugore umwe bambaye imyenda y'ibisarubeti y'ibara rya 'orange' n'amabara mato y'ubururu n'umukara. Barareba muri 'camera'.

    Ahavuye isanamu, NASA/PA Wire

    Insiguro y'isanamu, Itsinda ry'abari mu butumwa Artemis II bwa NASA

    Ubutumwa bw’ikigo cy’Amerika cy’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere (NASA), bwiswe Artemis II, bwa mbere bugiye ku Kwezi mu myaka irenga 50, bwahagurutse ndetse icyo cyogajuru ubu kiri mu kirere hejuru y’isi.

    Icyo cyogajuru kizaguma mu kirere mu gihe cy’amasaha 24 mu gihe abakirimo bagenzura niba ibintu byose bimeze neza – kandi niba byose bigenze neza kizahabwa uruhushya rwo kwerekeza ku Kwezi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yuko icyogajuru gihagurutse ku wa gatatu, umukuru wa NASA Jared Isaacman yavuze ko abari mu cyogajuru “baratekanye kandi barishimye”.

    Nyuma gato yuko gihagurutse, umuhanga mu by’ibyogajuru Reid Wiseman, uyoboye ubu butumwa, yagize ati: “[Mbega] Ikirere cyiza cyane.”

    Yongeyeho ati: “Twabonye Ukwezi kuzamuka neza”.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu muhanga mu buryo bw'aka kanya.